
Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios
Kigali, Rwanda
Joined October 2012
- Tweets103K
- Following142
- Followers733K
- Likes3.3K
Pinned Tweet
🔴LIVE: Isesengura ku Nama ya OIF || Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka teapaw.org/i/broadcasts/2NgQPZnXa…
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa Kanseri y’Inkondo y’umura ku bagore n’abakobwa bafite imyaka 30-45 mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kurandura iyi ndwara bitarenze umwaka wa 2027.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyatangaje ko abujuje ibisabwa bazajya bahabwa doze ebyiri z’urukingo ku Bigo Nderabuzima byose mu Gihugu kandi iyi serivisi bakazajya bayihabwa ku buntu. #RBAAmakuru
3
2,384
🔴LIVE: Isesengura ku Nama ya OIF || Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka
teapaw.org/i/broadcasts/2NgQPZnXa…
Louise Mushikiwabo , secrétaire générale de l’Organisation internationale de la Francophonie (OIF), bénéficie d’une prolongation d’un an de son mandat à la tête de l’Organisation.
Les chefs d’État et de gouvernement des pays membres de l’OIF, réunis à Phnom Penh, au Cambodge, n’ont pas réussi à parvenir à un consensus. #RBAInfos
Mu 2009, Kayitana John Bosco yabaye umukaranzi wa mbere w’ikawa ku rwego rw’Igihugu ndetse asoreza ku mwanya wa gatatu ku rwego rwa Afurika mu marushanwa yo gutegura kawa.
Kuri ubu avuga ko yatangiye ubukerarugendo bushingiye kuri kawa ku buryo bimufasha guhanga imirimo aho kuri ubu ageze ku rwego rwo kwinjiza asaga miliyoni 5 Frw ku kwezi mu gihe yatangiriye ku gishoro cy’ibihumbi 400 Frw. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/3z2pvycp
6
2,783
Perezida wa Cape Verde, Jose Maria Neves, yatsindiye manda ya kabiri ku majwi 63,8% nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo byabigaragaje.
Neves watowe bwa mbere mu 2021, yari ahatanye n’abarimo Joana Rosa Amado wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu 2021-2025, akaba ari we mukandida wa mbere w’umugore muri iki gihugu wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Abagera ku 420.000 ni bo bari bemerewe gutora ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026. #RBAAmakuru
Abatuye n’abafite ibikorwa ku mihanda irimo kubakwa yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera bavuze ko biteze iterambere kuri iyi mihanda.
Abaganiriye na RBA bavuze ko hari n’abatangiye kubona inyungu mbere y’uko yuzura bitewe n’urujya n'uruza ruyigaragaramo. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/3z2pvycp
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yongerewe amezi 12 agiye kumara ayobora OIF.
Nyuma y’icyo gihe u Rwanda ntiruzongera gutanga umukandida ku Bunyamabanga bw'uyu Muryango.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Phnom Penh muri Cambodge. #RBAAmakuru
#RBA on Sunday welcomed a delegation from Al Jazeera Media Institute ahead of a five-day training programme that begins today, 16 November, and runs through 20 November 2026.
Held under the partnership between the two institutions, the training covers digital storytelling, news anchoring, documentary production and lighting.
Abarenga 900 barangije amasomo muri Kaminuza y’Abadiventisiti muri Afurika yo Hagati, AUCA, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza mu mashami atandukanye.
Minisiteri y'Uburezi yabasabye guhuza ibyo bize bikajyana n'ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere Igihugu. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/3z2pvycp
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, ryahaye u Rwanda amanota 82.5% mu kugira inzego za Leta zifata ingamba zihamye mu guteza imbere uburezi bw’ibanze - Foundational Learning.
Ni mu cyegeranyo UNICEF yakoze mu bihugu 123. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/3z2pvycp
📹AMASHUSHO 📹
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), i Phnom Penh, mu Murwa Mukuru wa Cambodge. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/3z2pvycp
🔴LIVE: Waramutse Rwanda | Tariki 16 Ugushyingo 2026
teapaw.org/i/broadcasts/2KoeQOYWV…
🔴LIVE: Waramutse Rwanda | Tariki 16 Ugushyingo 2026 teapaw.org/i/broadcasts/2KoeQOYWV…
"Umuco wacu nanjye ubwanjye uwukora nawukoreraga i Rwanda, ndushijeho kuwukunda."
Umuhanzi Ruti Joël yatunguwe n'uko abitabiriye Inama ya OIF, i Phnom Penh muri Cambodia, banyuzwe n'indirimbo gakondo z'u Rwanda. #RBAShowbiz #SommetFrancophonie2026
▶️ tinyurl.com/yfupk2h9
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu basabye abayobozi batoreye kwinjira muri Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore, iy'Urubyiruko n'iy'Abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Akarere, kuzabegera no kubakorera ubuvugizi muri gahunda zibateza imbere.
Abatorewe inshingano kuri uyu wa Gatandatu, bashimangiye ko mu byo bazaharanira harimo no kubaka umuryango utekanye. #RBAAmakuru
Binyuze muri gahunda ya Garuka ku Ishuri Campaign, abana 100 bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, basubijwe mu ishuri.
Imyumvire, ubukene n’amakimbirane mu miryango ni bimwe mu byagaragajwe nk’impamvu zituma abana bata ishuri. #RBAAmakuru
“Nous adressons un salut particulier à l'Afrique qui donne à la Francophonie tant de sa vitalité et de sa jeunesse. Une large part de son avenir y grandit.”
— Norodom Sihamoni, roi du Cambodge souligne le rôle essentiel de l’Afrique dans l’expansion et l’avenir de l'espace Francophone. #RBAInfos #SommetFrancophonie2026
📸AMAFOTO📸
Ikipe y'Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakoze imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro mu kwitegura umukino izakiramo Mali mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu mukino wa kane mu y’Itsinda K uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa 21:00. #RBASports
📸: FERWAFA
Abayoboke b'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR) mu Karere ka Rubavu, biyemeje kwimakaza indangagaciro z'Ubunyarwanda zirimo ubumwe n'ubwiyunge no kubaka Igihugu.
Babitangarije mu gikorwa cyo guhugura abanyamuryango b'iri shyaka na bo bazahugura abandi bo mu mirenge itandukanye y'aka Karere. #RBAAmakuru







