
Rwanda's Leading TV station || A Subsidiary of @rbarwanda ||LIVE STREAM: https://teapaw.org/t.co/586G4lCYFx || YOUTUBE: https://teapaw.org/t.co/DcUsSIxRFg
Kigali
Joined May 2013
- Tweets29.4K
- Following32
- Followers211K
- Likes5K
📸AMAFOTO📸
Madamu Jeannette Kagame, yageze muri Kigali Convention Centre ahari kubera ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abana, kuri uyu wa Gatanu.
Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF mu guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’abana.
Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye UNICEF, abafatanyabikorwa batandukanye, abafite mu nshingano kurengera abana, abahagarariye abana n’abandi. #RBAAmakuru
📸: @Nkuranga_
🚨MURARARITSWE🚨
Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abana.
Ibi birori byahuriranye no kwizihiza imyaka 40 y'ubufatanye hagati ya UNICEF na Leta y'u Rwanda, murabikurikira kuri YouTube ya Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga za RBA. #RBAAmakuru #UNICEFRwanda40 #WorldChildrensDay
➡️ tinyurl.com/zdwn4ftw
737
📸AMAFOTO📸
Icyiciro cya mbere cy’Itorero ry’Intagamburuzwa za Rwanda Institute of Computing (RIC), ryaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, cyasojwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Iri torero ryitabiriwe n'abanyeshuri 63 basoje amasomo mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy, ryateguwe hagamijwe kubongerera ubumenyi ku mateka y'u Rwanda, indangagaciro z'umuco Nyarwanda n'uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu. #RBAAmakuru
📸: MINEDUC
Kuri uyu wa Kane, Abasenateri basabye Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Charles Munyaneza gushyiraho gahunda y’ibiganiro n’imiryango y’abafite imyitwarire mibi, hagamijwe gukumira no gukemura impamvu z’ibanze zitera iyo myitwarire.
Ni mu biganiro bagiranye mu gikorwa bakomeje cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere uburere mboneragihugu mu rubyiruko. #RBAAmakuru
Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko abagororwa 600 bo mu magororero 13 yo mu Gihugu basoje amasomo y’imyuga itandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
RCS ivuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwihangira imirimo no kubona akazi ku isoko ry’umurimo nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe n’Inkiko. #RBAAmakuru
1
908
Rwanda Television retweeted
RBA Announces New Leadership Appointments
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) announces the appointment of Japhet Mazimpaka as Head of Televisions (RTV, KC2 and Magic Sports) and Emmanuel Munyarukumbuzi as Head of Content, Cooperation and Innovation.
RBA congratulates both appointees and wishes them success in their new roles.
#RBAHafiYawe
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Pakistan, Sardar Ayaz Sadiq, amusangiza imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’uko abagore n’urubyiruko bahagarariwe mu bikorwa byayo.
Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu, byibanze no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko. #RBAAmakuru
6
3,054
📸AMAFOTO📸
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, indege ya Uganda Airlines ni bwo yakandagiye mu Rwanda mu gutangiza ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Entebbe muri Uganda.
Ibirori byo kwakira iyi ndege ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abakozi mu by’ingendo zo mu kirere. #RBAAmakuru
8
2,643
🔴LIVE: Waramutse Rwanda | Tariki 18 Ugushyingo 2026
🔴LIVE: Waramutse Rwanda | Tariki 18 Ugushyingo 2026
teapaw.org/i/broadcasts/2gqOXvOOz…
1
1,246
Replying to @rbarwanda
Umukino uhuza u Rwanda na Mali uratangiye muri Stade Amahoro.
Saa 21:03, Umusifuzi Lahlou Benbraham ukomoka muri Algeria, yari atangije umukino ku mugaragaro.
Ni umukino mwakurikira kuri Radio na Televiziyo Rwanda.
1': Amavubi 0-0 Mali. #RBASports #AFCON27
1,120
⚽️MURARARITSWE⚽️
Amavubi agiye kwakira Mali mu mukino wa kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu mukino ubera kuri Stade Amahoro, guhera Saa 21:00, uratambuka kuri Televiziyo na Radio Rwanda. #RBASports
2
1
1,224
Replying to @rbarwanda
Abakinnyi b'Amavubi babanje gusuzuma ko ikibuga kimeze neza.
Ni gutya baserutse mbere y'uko umukino ubahuza na Mali utangira.
Umukino uhuza u Rwanda na Mali, uratangira Saa 21:00. #RBASports #AFCON27
698
🚨AKA KANYA🚨
Ikaze kuri Stade Amahoro, ahagiye kubera umukino uhuza u Rwanda na Mali mu yo kwishyura mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umukino w'ishiraniro ugomba kugena ahazaza h'Amavubi muri uru rugendo rusubiza u Rwanda muri CAN. #RBASports #AFCON27
📷: @Nkuranga_ & @Bahizi_Imela
1
1,070
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
U Rwanda n’ibihugu bitanu bya EU: u Budage, Denmark, Autriche, u Bugereki n’u Buholandi, byatangaje gahunda yo gushyiraho ikigo kizakira abimukira batemerewe kuguma muri ibyo bihugu.
Bazemererwa gutura mu Rwanda byemewe n’amategeko cyangwa gusubira mu bihugu bakomokamo. Biteganyijwe ko gahunda izatangira mu 2027. #RBAAmakuru
1
6
1,211
Abaturiye Pariki y'Akagera bakomeje kwishimira ibyiza n'iterambere bagezwaho n'ubworozi bw'amafi bafashijwemo na Gishanda Fish Farm.
Mu Kiganiro #DusangireIjambo cyo kuri uyu wa Mbere turagaruka kuri iyi ngingo.
Ntimuze gucikwa, guhera Saa 21:00, kuri Televiziyo Rwanda. #RBAHafiYawe
Abaturiye Pariki y'Akagera bakomeje kwishimira ibyiza n'iterambere bagezwaho n'ubworozi bw'amafi bafashijwemo na Gishanda Fish Farm.
Mu kiganiro #DusangireIjambo cyo kuri uyu wa Mbere turagaruka kuri iyi ngingo.
Ntimuze gucikwa, guhera Saa 21:00, kuri Televiziyo Rwanda. #RBAHafiYawe
1
1,143
🔴LIVE: Special Program: Isesengura ku Nama ya OIF || Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka
➡️ youtu.be/vubcRO5MhRY
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yongerewe amezi 12 agiye kumara ayobora OIF.
Nyuma y’icyo gihe u Rwanda ntiruzongera gutanga umukandida ku Bunyamabanga bw'uyu Muryango.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, bananiwe guhuza binyuze mu bwumvikane cyangwa mu matora. #RBAAmakuru
Louise Mushikiwabo , secrétaire générale de l’Organisation internationale de la Francophonie (OIF), bénéficie d’une prolongation d’un an de son mandat à la tête de l’Organisation.
Les chefs d’État et de gouvernement des pays membres de l’OIF, réunis à Phnom Penh, au Cambodge, n’ont pas réussi à parvenir à un consensus. #RBAInfos

























































