Pinned Tweet
#KTSports
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, myugariro Emery Bayisenge yahishuye byinshi mu rugendo rwe rwa ruhago rwatangiriye mu Karere ka Huye mu mashuri abanza kugeza ageze mu Irerero rya ruhago rya FERWAFA ryatumye akina amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17.
Uyu mugabo w'imyaka 32 y'amavuko kandi yagarutse ku buzima yanyuzemo mu makipe arimo APR FC, imikino ikomeye yabahuje na Rayon Sports nayo yagarutseho dore ko ariyo aherukamo.
Ibindi👇
youtu.be/zBAwuNh24ow?si=iDvd…
4
2,067
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umusangiro wateguwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, nyuma y’itangizwa ry’inama ya 20 ya Francophonie iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.
Uyu musangiro witabiriwe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama ihuriza hamwe ibihugu bifitanye isano n’ururimi rw’Igifaransa.
Inama ya 20 ya Francophonie yatangiye ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu Murwa Mukuru wa Cambodia, Phnom Penh, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi batandukanye muri uyu muryango.
5
1,869
Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) yatangiye ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri uyu muryango.
Ibirori byo kuyitangiza byitabiriwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Samdech Hun Manet, n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Muri ibi birori hatanzwe ibiganiro n’ubutumwa bw’abayobozi, hanabaho ihererekanyabubasha ry’ubuyobozi bw’iyi nama, aho u Bufaransa bwari busanzwe buyoboye inama bushyikiriza inshingano Cambodia.
Umunyarwandakazi Ingabire Anitha, wamamaye nka rwiyemezamirimo ukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’ubugiraneza, yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere witabiriye ibirori byateguwe n’inzu y’imideli n’ubwiza ya Givenchy, byabereye i Lagos muri Nigeria.
Ni intambwe ikomeye kuri uyu mugore umaze kumenyekana mu bikorwa byo kwiteza imbere, by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi, ndetse no gufasha abagore n’abakobwa kubona amahirwe yo kwigira no kwihaza mu bukungu.
Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Lagos, umwe mu mijyi ikomeye muri Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi, imyidagaduro n’imideli. Kwitabira ibikorwa nk’ibi bimushyira mu bandi bantu bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imideli, ubwiza n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Givenchy ni izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’imideli n’ibicuruzwa by’akataraboneka. Iyi nzu y’imideli yashinzwe mu 1952 n’Umufaransa Hubert de Givenchy, wari umuhanga mu guhanga imyambaro yihariye irangwa n’ubwiza, ubudasa n’ubuhanga mu kuyitunganya.
8
5,338
Mukorogo turacyari kumwe: Urashaka kwica uruhu rwawe? Ishyura Rwf13,000 babigufashemo kigalitoday.com/agaseke-ka-w…
1
1,417
#KTSports
"Ntekereza ko ejo Afurika yabonye u Rwanda."
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Stephen Constantine yavuze ko bigoye kwakira gutsindwa umukino mu minota itanu ya nyuma ukurikije n'uburyo bakinnyemo ashimangira ku wa Kabiri bakira Mali bazongera kwerekana umukino mwiza.
Umukinnyi w’Amavubi, Mickels Lance, avuga ko ikipe yakiriwe neza muri Mali, asaba Abanyarwanda kuzakirana ikipe y’igihugu ya Mali urugwiro igihe izaba igeze i Kigali.
Yagaragaje kandi ko yiteze umukino ukomeye kandi Amavubi akegukana intsinzi, mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda mu wa Kabiri.
Yashimangiye ko ikipe yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izitware neza imbere y’abafana bayo.
"Ni amahirwe twabuze ariko i Kigali tuzabihindura."
Umunyezamu w'Amavubi Ntwari Fiacre yavuze ko babuze amahirwe mu mukino batsinzwemo na Mali ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 ashimangira bazagira ibyo bahindura mu mukino bazayikiramo ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha, Saa Tatu z'ijoro kuri Stade Amahoro.
Umukinnyi w’Amavubi, Mickels Lance, avuga ko ikipe yakiriwe neza muri Mali, asaba Abanyarwanda kuzakirana ikipe y’igihugu ya Mali urugwiro igihe izaba igeze i Kigali.
Yagaragaje kandi ko yiteze umukino ukomeye kandi Amavubi akegukana intsinzi, mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda mu wa Kabiri.
Yashimangiye ko ikipe yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izitware neza imbere y’abafana bayo.
Lyle Gittens w'imyaka 108 n'umugore we Eleanor Gittens w'imyaka 107, bashyizwe mu gitabo cy'abanyaduhigo nk'abantu bamaze igihe kirekire bashakanye kurusha abandi ku Isi, nyuma y'imyaka 83 babana.
Aba bombi bahuye bwa mbere mu 1941, ubwo Lyle yari yitabiriye umukino wa Basketball akinira ikipe ya Clark Atlanta University, naho Eleanor yari yagiye kuwureba nk'umwe mu bafana. Kuva bahura, urukundo rwabo rwakomeje gukura kugeza bashinze urugo.
Kuba Lyle afite imyaka 108 na Eleanor 107, ndetse bakaba bamaze imyaka 83 babana, byatumye inkuru yabo ikomeza gukundwa no gufatwa nk'urugero rw'urukundo, kwihangana no gukomeza kubana mu bihe bitandukanye by'ubuzima.
Inkuru yabo ni imwe mu zigaragaza ko urukundo rushobora kumara imyaka myinshi iyo rwubakiye ku kwizerana no gufashanya.
20
8,839
Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj. Michael Uwizeye na Maj. Alex Katabarwa, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Ethiopia (Ethiopian Defense Command and Staff College).
Aba basirikare bari mu barangije icyiciro cya 16 cy’iri shuri, mu mwaka wa 2025/2026. Umuhango wo gusoza aya masomo witabiriwe na Defense Attaché w’u Rwanda muri Ethiopia, Colonel David Sangani.
Aya masomo agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare, igenamigambi n’imikorere y’Ingabo.
Kuba abasirikare b’u Rwanda bitabira amahugurwa nk’aya biri mu bufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Ethiopia, bunafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ushaka kongera gutorerwa kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) muri manda ya gatatu.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya 48 y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), yabereye i Phnom Penh muri Cambodia.
Iyi nama kandi yabaye umwanya ku baminisitiri wo kuganira ku bibazo bitandukanye bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Francophonie, ndetse no gusuzuma imyanzuro n’inyandiko bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikuyeho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, igatangaza ko ishyigikiye Dacian Cioloș watanzwe na Romania.
Umukinnyi w’Amavubi, Mickels Lance, avuga ko ikipe yakiriwe neza muri Mali, asaba Abanyarwanda kuzakirana ikipe y’igihugu ya Mali urugwiro igihe izaba igeze i Kigali.
Yagaragaje kandi ko yiteze umukino ukomeye kandi Amavubi akegukana intsinzi, mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda mu wa Kabiri.
Yashimangiye ko ikipe yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izitware neza imbere y’abafana bayo.
"Ibyabaye byarangiye. Abanya-Mali bafashije ikipe yabo, Abanyarwanda bazaze kudushyigikira."
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira mu mukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 nk'uko Abanya-Mali babikoreye ikipe yabo iwabo.
Uyu mukino bazakiramo Mali ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha kuri Stade Amahoro uteganyijwe kuzatangira Saa Tatu z'ijoro.
Nyuma yo kugera i Kigali, abakinnyi barimo Djihad Bizimana, Ntwari Fiacre, Lance Mickels n'umutoza Stephen Constantine bijeje Abanyarwanda intsinzi mukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 bazakiramo Mali ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha.
youtu.be/CylDnAnbSxc
1,484
"Ibyabaye byarangiye. Abanya-Mali bafashije ikipe yabo, Abanyarwanda bazaze kudushyigikira."
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira mu mukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 nk'uko Abanya-Mali babikoreye ikipe yabo iwabo.
Uyu mukino bazakiramo Mali ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha kuri Stade Amahoro uteganyijwe kuzatangira Saa Tatu z'ijoro.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yakuyemo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba wari uhataniye umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ishyigikira Dacian Cioloș watanzwe na Romania.
Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yashyize hanze ku wa 14 Ugushyingo 2026, mu nama ya 48 y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Francophonie iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.
Guverinoma ya RDC yavuze ko iki cyemezo kigamije gufasha ibihugu bigize uyu muryango kugera ku bwumvikane bw'umukandida umwe ushobora guhuza impande zose, nyuma y’uko hagaragaye umwuka w’amakimbirane mu nzira yo gushaka uzayobora uyu muryango.
Aya matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bigize OIF bazatora uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
1
1
2,064
#AFCON2027Q: Amavubi atsinzwe na Mali bigoranye(Amafoto) kigalitoday.com/imikino/foot…
1
1,530
“Twembi dushishikajwe no kwagura inzego z’ubukungu bwacu no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari. Cambodia iri kugaragaza iterambere ryihuse mu bukungu mu karere iherereyemo, kandi twifuza gukomeza kwigira ku bunararibonye bwanyu.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda na Cambodia bihuriye ku cyifuzo cyo kwagura inzego z’ubukungu bwabyo no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.
Yabigarutseho ubwo yakirwaga mu musangiro wateguwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu rwego rwo kumwakira mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri icyo gihugu.






































