Archidiocèse de KIGALI (@ArchKigali) header
Archidiocèse de KIGALI (@ArchKigali) profile picture

Compte officiel X de l’Archidiocèse de KIGALI au RWANDA.

KIGALI - RWANDA
Joined January 2021
Muri Paruwasi ya #RWANKUBA, ya #ArchKigali none tariki ya 08/11/2026, habereye umuhango wo kwinjiza abana bagera kuri 80 mu muryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores). Igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na omoniye wa Pueri Cantores muri Arkidiyosezi, Padiri NSABIREMA Egide.
1
4
230
#ArchKigali none tariki ya 08/11/2026 yahimbaje Yubile y’umuryango (1976 - 2026) mu birori byabereye muri Paruwasi ya #NYAMATA. Igitambo cya Misa cyatuwe na @KambandaAntoine ingo 6 zihagarariye izindi zahimbaje Yubile y’imyaka 50 zimaze zihanye Isakramentu ry’Ugushyingirwa.
4
3
384
Replying to @KambandaAntoine
@KambandaAntoine none tariki ya 07/11/ 2026, muri TVET BUTAMWA, yatangije ku mugaragaro umushinga wiswe 50 years – 50 000 Trees Project, nk’intego komisiyo y'urubyiruko bafite yo gutera ibiti 50 000, bifuza kuzasiga nk'urwibutso rwa Yubile ya #ArchKigali
1
1
15
464
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA arashishikariza buri wese kuzitabira ibirori byegereje by’isozwa rya Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, kuwa 05/12/2026 kuri STADE AMAHORO i REMERA.
5
40
1,923
Paruwasi ya #KAMABUYE, ya #ArchKigali kuri iki cyumweru tariki ya 01/11/2026, yizihije isabukuru y'imyaka 4 imaze ishinzwe, mu gitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na @KambandaAntoine , atanga ubutumwa ku bagabuzi b'ingoboka 46, anashimira abandi 2 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
1
2
22
1,719
MU RWANDA HABEREYE INAMA YO GUHURIZA HAMWE UBUSHAKASHATSI BWAKOZWE MURI ZA KAMINUZA GATOLIKA ZIKORANA N’IKIGO IPEA. archdioceseofkigali.org/mu-r… #ArchKigali
3
11
1,344
Ku mugoroba wa tariki ya 29/10/2026 @KambandaAntoine yakiriye mu rugo rwe, anashyigikira igikorwa abashakashatsi bo muri za kaminuza Gatolika 20 zo muri AFURIKA no ku isi, barimo i #GIKONDO cy’inama yo guhuriza hamwe ubushakashatsi bakoze muri za kaminuza zikorana na IPEA.
4
29
2,499
Kuva tariki ya 27 – 30/10/2026, muri Hotel Saint Vincent Pallotti #GIKONDO, muri #ArchKigali, hari kubera inama igamije guhuriza hamwe ubushakashatsi bwakozwe muri za kaminuza Gatolika 20 zo muri AFURIKA, zikorana n’ikigo cy’igihango cy’uburezi Nyafurika.
3
10
837
Muri Centre Missionnaire Lavigerie KIGALI, none, tariki ya 26/10/2026, habereye inama y'Abapadiri Bakuru, Abakuriye imiryango y’Abihayimana bafite ingo muri #ArchKigali, n’abakuriye Services na Bureaux zirebana n’Iyogezabutumwa. Yatangijwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA.
3
15
1,585
youtube.com/watch?v=1zYhmQ_Y… PARUWASI YA MUSHA IRAHAMAGARIRA ABAKRISTU N’INSHUTI ZAYO GUHUZA IMBARAGA BAGASOZA IKICIRO CYA NYUMA CYO KUBAKA KILIZIYA NSHYA YA PARUWASI. #ArchKigali
2
6
1,045
Muri Centre Saint Paul KIGALI,Arkiyepiskopi yatangije umwiherero ku ikenurabushyo w’iminsi 2 (19-20/10/2026) w’abapadiri bose ba #ArchKigali (SESSION PASTORALE 2026 - 2027),ugamije kurebera hamwe uko iyogezabutumwa rihagaze (aho bavuye,uko bahagaze no guteganyiriza ejo haza).
3
17
1,293
Seminari nto ya #NDERA, ya #ArchKigali none, tariki ya 18/10/2026, yizihije Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe (1976 - 2026), mu gitambo cy’ukaristiya cyatuwe na @KambandaAntoine. Kuva yashingwa imaze kubayara Abasaserdoti 87, abadiyakoni 7, n’abepiskopi 2, n’abalayiki beza.
4
21
1,817
Abanyeshuri bagera kuri 162 biga mu ishuri ry'urubyiruko ryigisha Bibiliya“SAINT LUCA’S YOUTH BIBLE SCHOOL (SLYBS)”rya #ArchKigali riri muri Paruwasi ya #KICUKIRO, none, tariki 17/10/2026, bizihije umunsi mukuru w'umurinzi w'ishuri Mutagatifu Luka, wizihizwa buri tariki 18/10.
2
7
983
None, tariki ya 17/10/2026, muri Centre Domus Pacis KIGALI, muri Paruwasi ya #KICUKIRO, habereye inama - hugurwa ya MAC, NME, na CN ku rwego rwa #ArchKigali yagarutse ku ngingo zinyuranye z’ubutumwa, yafunguwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi.
1
6
736
None, tariki ya 16/10/2026, muri Paruwasi ya SHYORONGI, ya #ArchKigali habereye umuhango wo guha umugisha inzu nshya y'ababyeyi (Maternité) yubatswe mu kigo nderabuzima cyitiriwe Mutagatifu Francisco w'Asizi cya SHYORONGI. Yitezweho kuzakira ababyeyi bagera kuri 235 buri kwezi.
1
18
1,648