
The official Twitter handle of the National Unity and Reconciliation Commission (NURC), Government of Rwanda. Email: [email protected]
Kigali Rwanda
Joined February 2014
- Tweets4.1K
- Following614
- Followers10.3K
- Likes2.4K
Kuba ubwiyunge ari umusaruro wo kumva neza amateka y'ahahise, byiyongereye ku kigero cya 95.1% mu banyarwanda. Ibi bivuze ko ibikorwa byo kwigisha amateka no kuyagaragaza mu myaka itanu ishize byatanze umusaruro.
Ubushakashatsi ku gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwagaragaje ko abaturage 83.1% bagira uruhare mu miyoborere hagamijwe guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge.
Ubumwe bwacu, amahitamo yacu.
#RwOT
Twifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Gukunda Igihugu! Ubumwe, urukundo n'ubwitange byaranze ababohoye Igihugu cyacu bitubere umusingi dukomeza kubakiraho.
#RwOT
Igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda cyakozwe mu 2020 cyerekanye ko Igihugu cyishimira urwego ubutabera, kugira amahirwe angana n'uburenganzira biriho ku kigero cya 93.1%.
Sobanukirwa ibindi byavuye muri iki gipimo: youtube.com/watch?v=NuNZvJ2v…
Ibiganiro bya #NdiUmunyarwanda bigenewe urubyiruko, bigamije kurufasha kubohoka no komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bishyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.
#RwOT
“Ndi Umunyarwanda” igamije gutoza Abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu imbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure.
#RwOT
Ibuye fatizo mu kugera ku bumwe n'ubwiyunge mu Rwanda ryabaye ubushake bwa politiki bugaragarira mu ishyirwaho rya Guverinoma y'ubumwe.
Kurikira ikiganiro kirambuye: youtube.com/watch?v=JeTp5yBs…
Ubushakashatsi ku gipimo cy'Ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwerekanye ko ubutabera, kugira amahirwe angana n'uburenganzira biri ku mpuzandengo ya 93.1%.
#RwOT
Ukwakira 2021: ukwezi ko kuzirikana ubumwe n'ubwiyunge.
Insanganyamatsiko: "Ndi Umunyarwanda mu murage w'ubudaheranwa"
#RwOT
Umurinzi w’Igihango Mpankiriho Frederic yahishe abamuhungiyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agerageza kubarwanaho atanga amatungo n’amafaranga, ariko abicanyi babirengaho bamwicana n’umugore we n’abamuhungiyeho bose.
Kurikira ubuhamya bwe: youtu.be/Dale7uWGY0A




