Uramutse wifuza kureba uko @SecretMemoryRw dukora Documantary zigamije gushimira abacu bakiriho, wareba rumwe mu rugero rw'inkuru igaruka ku rugendo rw'imyaka 4 ya @Bwizaofficial n'igisobanuro cy'Imyaka 26 y'ubuzima bwe mu bandi.
⬇️⬇️⬇️⬇️
youtu.be/kdoSAsr6aqI?si=UeSK…
#KeepTheMemory
3
60
#KUISOOKOIWACU
UMUSORO NI NK'AMARASO MU MUBIRI KUKO ARIWO UGIZE UBUKUNGU BW'IGIHUGU
"Komiseri mukuru wa @rrainfo CG, Ronald Niwenshuti @RNiwenshuti2"
Kimwe mu byo yagarutseho asoza amahugurwa y'abanyamakuru ku misoro n'amahoro.
NK'UMUTURAGE NAMENYE KO UMUSORO ATARI ITEGEKO AHUBWO ARI INSHINGANO ZANGE.
#Dusoreneza
#TwubakeURwandaTwifuza
1
50
Vuba aha twagize amahirwe yo gukora inkuru yagarukaga ku rugendo rw'umuhanzi @Bwizaofficial ariko twabonye ibintu 2 bikomeye:
1.Buri muntu agira amateka kandi muri yo harimo ibanga rikomeye ry'ubutwari mu buzima bw'abandi.
2 Kwicisha bugufi, gukora cyane no gukunda ibyo ukora.
2
64
Ni undi munsi wo kongera kwibuka no kuzirikana ibikorwa by'indashyikirwa mwagezeho,
Ni undi uhambaye kuri buri wese wahinduriwe ubuzima n"Imirimo ihambaye mwakoze, binyuze @Imbuto na @UnityClubRw
ISABUKURU NZIZA @FirstLadyRwanda
KANDI IMANA IKOMEZE IBAHE UBURAME.
SECRETMEMORY_RW
Kuba Umuvuzi w'amacumu nyawe bigusaba kugera ku isooko y'amakuru nyayo.
Rero rugira kuko ariwe ubigena yaduhaye u Rwanda aho igitecyerezo gitambuka gishyigikiwe.
HARAKABAHO U RWANDA N'ABARWO INGOMA IBIHUMBI
🇷🇼
umunsi watanze ubuzima
Ni umunsi wagaruye ikizere mu banyarwanda
Ni umunsi wabaye kuvuka bwa 2 kwa buri munyarwanda
Ni umunsi kandi urubyiruko rw'u Rwanda rwagaragarije ko:
Kwishyira hamwe ku bw'intego y'amahoro
Gukunda igihugu
Kwitanga
Kwigomwa
Kwihesha agaciro aribyo birema ubutwari bigahamya amateka adasanzwe y'Inkotanyi.
NIBYO!
ARIKO REKA NKUSOBANURIRE IBIKUBIYE MURI IYI NKURU TWISE
ZAGARUYE UBUZIMA MU RWAZIBARUTSE.
Ni inkuru y'urugendo rw'imyaka 31 yo kwiyubaka kw'u Rwanda rugakomera.
Ni inkuru kandi igaragaza ubudasa kandi bw'ingabo z'u Rwanda zabaye iz'umwuga bikagaragazwa n'ubwitange bwazo kuva ku munsi wa mbere zifata inshingano yo kubohora u Rwanda, kugeza ku gutanga amahoro arambye mu isi.
Ribara uwariraye koko, aha urasangamo ubuhamya bwuje amashimwe bwa Nduwayesu Elia umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School watabawe umunsi yarikwicwaho yitwa ikitso cy'inkotanyi ku wa 23 Mutarama 1991.
Twagiriwe Ubuntu kandi bwo kuganira n'umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda maze aduha ishusho y'ingabo z'u Rwanda kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.
Twaganiriye kandi numwe mu rubyiruko @kingabo_ atuganiriza uruhare rwe mu kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda n'isomo arusigira.
#Kwibohora31
#u RwandaMumutima w'abarwo.
Yaba abo Mu ntara na @CityofKigali twese twirinde ibiyobyabwenge by'umwihariko urubyiruko.
EREGA Burya #InzogaSiZabato namwe kandi Bakuru Guhamya ibigwi ntibisaba guhamya icupa #TunyweLess
#VibeNeza
Mwaramutse neza #RwOX?
Nizeye ko murimo kwinjoyinga konji!
Mwibuke ko ka siporo ari ingenzi, mugashyire muri gahunda zanyu!
#TunyweLess
#TunyweNA
#DukoreSiporo
#TuruhukeNeza
3
81
Replying to @TityKayishema
Erega birakwiye ko #TubavugaIbigwiBakiriho
Isabukuru nziza Hitimana.
1
157
UW'INGENZI PROJECT
Umunsi umwe nahuye n'umubyeyi mwiza bambe, arampagarika nari nambaye umwambaro w'akazi wanditseho ijambo"UW'INGENZI"
Ati" none se wa mwana we ko nakomeje kwitegereza iri jambo risobanuye iki?
Ndamusubiza nti" twe dukorera muri @SecretMemoryRw aho intego yacu ari ugukora inkuru zigamije gushimira abantu bakiriho, ntarasoza ati" yego wo gacwa we kwa kundi ababyeyi bavugana amarangamutima, ati" shenge ntako bisa gushimira abantu bakiriho erega, ahita ambwira ati uzi gushimira umuntu utakumva, wawundi wagufashije biravuna kubwira umuntu utari bukwikirize ngo anakumve.
Nahise nkomeza kumusobanurira aho ijambo yibazaga rihurira n'ibyo dukora, nti" Rero abantu baraduhamagara bakadutuma kuri wa muntu wenda nk'umubyeyi, umukunzi, inshuti cyangwa undi uwo ari we wese.
Natwe dushaka abandi bafite icyo bamuziho kandi banamushimira, maze tukaganira nabo, nyuma tugakora Inkuru ifite iminota hagati ya 20 na 25 noneho tukayimwereka twamuteguriye n'umunsi wo kumutaramira.
Rero iyo bavuga bakunda kuvuga bati" WATUBEREYE UMUNTU W'INGENZI MU BUZIMA BWACU.
Natwe tuti erega birakwiye ko abo bantu #TubavugaIbigwiBakiriho.
Ngayo ng'uko icyo UW'INGENZI ARI CYO.
Twasoje ubona ko yishimye ndetse ko abantu b'ingenzi mu buzima bwe ari benshi ahita ambaza inomero ya Telephone ndamubwira nti" ni +250783225676 ati ese hari aho umuntu yasanga ingero z'abo wakoreye?
INSTAGRAM Cyangwa X hose ni:
@SecretMemoryRw
Haciye iminsi micye nagiye kubona mbona arampamagaye arambwira ati" ngwino nkutume kuri wa MUNTU W'INGENZI
#KeepTheMemory.
















