Forum where current and former Rwandan leaders and their spouses network and collaborate to address community issues.

Kigali, Rwanda
Joined March 2012
“Politiki y’Ikinyoma ni yo yagejeje uRwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ukuri ni ko kuzadukiza kandi ni ko kugomba gukosora ingaruka politiki y’ikinyoma yaduteye.”~ @DrDamascene
Ntucikwe n’iki kiganiro kigaruka ku "Umusaruro w'ibiganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa" byabaye muri uku kwezi k’Ukwakira. @Unity_MemoryRw @UnityClubRw Nawe wagikurikira hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
25
29
589
Abajijwe uko urubyiruko rwitabira ibi biganiro rubyakira, Hon. @DrDamascene yavuze ko mbere na mbere urubyiruko rw’uRwanda rugaragaza ko rwishimira kuba ruri mu gihugu cyiza, kirutekereza, kiruha amahirwe n’ icyizere. Urubyiruko kandi rwerekana ko rukeneye amakuru y’ukuri, kuko ku ikoranabuhanga habaho amakuru menshi y’ibinyoma bahakura. Rusaba abantu bakuru kuva muri Ceceka ahubwo bakavuga ukuri kugira ngo batabaye muri ayo mateka basobanukirwe. @Unity_MemoryRw @UnityClubRw
Ntucikwe n’iki kiganiro kigaruka ku "Umusaruro w'ibiganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa" byabaye muri uku kwezi k’Ukwakira. @Unity_MemoryRw @UnityClubRw Nawe wagikurikira hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
11
16
604
"U Rwanda rwazize kubura politiki ireba abanyagihugu bose kandi kimwe. Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bareberaga mu cyerekezo kigufi cyane cyavugaga ko Igihugu ari icya bamwe, ko abandi atari icyabo, kandi mu by'ukuri Abanyarwanda bose bagihuriyeho. Ubu dufite amahirwe ntagereranywa yo kugira ubuyobozi bureba buri Munyarwanda. Rubyiruko, mubyumve ko dufite amahirwe atagira ingano yo kugira Umukuru w’Igihugu utubwira ngo twubake u Rwanda rw’Abanyarwanda; abakiri mu irondamoko rya Kayibanda na PARMEHUTU ntibaduheho." Ubutumwa busoza bwa Minisitiri @DrDamascene mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru. "Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
2
80
87
2,954
“Buriya muri @UnityClubRw ikintu cya mbere tugira ukuri kwinshi kuko Ari ko kubaka”✊🏾 @Dr_Uwamariya Intwararumuri Aha yagarukaga ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y' #UbumweNUbudaheranwa Ikiganiro cyose 👇🏾 youtube.com/live/nxtRYCR8S…
1
33
57
4,732
.@DrDamascene: Ibiganiro byo mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa byaje abantu babikeneye, bigaragarira mu buryo babikurikiye. Abantu bageraga aho bibera hakiri kare kubera inyota babaga bafite, kandi bikarangira ubona batarambiwe. Amasaha yateganyijwe yagendaga yiyongera kuko ababitangaga babitanze neza, ndetse harimo n’ubuhamya bufasha kurwanya ivangura, butangwa n’ababaye mu mateka ya politiki mbi Igihugu cyacu cyanyuzemo. Usibye abari mu Rwanda, ibi biganiro byanishimiwe n’abari mu mahanga; hari abanyoherereza ubutumwa bambwira ngo “niba hari ibyo mutarashyira kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga na byo mubishyireho, mubiduhe kugira ngo natwe tubyigireho." "Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
69
71
1,352
🎥Urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwavuye hehe? 👉Rwarigishijwe. 👉Mbere y’umwaduko w’abakoloni, u Rwanda rwari ruyobowe neza n’Umwami, wari Umwami w’Abanyarwanda bose. 👉Abazungu baje basanze badashobora kugera ku nyungu zabo badatanyije Abanyarwanda 👉Icya mbere bakoze ni ugukuraho ubuyobozi gakondo bw’u Rwanda bwubakaga Ubumwe bw’Abanyarwanda bahereye ku Mwami Musinga, bamuhora ko arengera umuco nyarwanda. 👉Bakurikijeho gushinga amashyaka yubakiye ku irondabwoko, ryakomeje kuvomererwa kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. 🎥Umva uko Minisitiri @DrDamascene abisobanura⤵️ youtube.com/watch?v=b-yUuh09…
79
1
80
1,427
“The struggle cost some people their lives. They did not have the good fortune of surviving. But those of us who survived, you must have the responsibility to make sure you keep alive. And your life should not be a favor done to you by somebody else. No one can give me my life as a favor. This country of ours, what it has been through, and the many lessons we should draw from it, should strengthen us. It should give us the strength to determine things for ourselves. And that starts right here with you.” President Kagame | Youth #MeetThePresident
20
351
7
738
19,618
📸AMAFOTO📸 Mu Kiganiro #WaramutseRwanda kiri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda, twakiriye Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana. Yagarutse ku ishusho y’ibikorwa by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Gihugu ndetse n’umusaruro bigenda bitanga. #RBAAmakuru 📸: @bahizi_imela
1
46
2
75
7,954
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nyuma y'ibiganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu turere, ibyihariye bizakomereza mu tugari n'imirenge, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta no mu nzego zose. Yavuze ko ibiganiro bizibanda ku buzima bwa buri munsi, kuko iyo abantu batabiganiriyeho basubira inyuma kuko "Ubunyarwanda ni ryo shingiro rya byose." #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
22
25
617
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubu bagiye gukorana n’ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza kugira ngo ku rwego rw’amashuri naho ibiganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihabere, mu gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
1
15
15
780
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko mu biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa birimo gutangwa mu Gihugu, hari abagiye bavuga uburyo ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside cyangwa bakaba baratangije ingengabitekerezo y’urwango mu Rwanda, gusa bo bakagaragaza ko bari mu Rwanda rushya, bitandukanyije kandi batemera ibyo abo bakomokaho bakoze. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
1
22
23
573
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyigisho zitangirwa mu biganiro byo mu kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa zifasha mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Iyo umuntu avuze urugendo yanyuzemo, uwari muri FDLR akavuga ingengabitekerezo bemeraga, akavuga iyo bahunganye ndetse n’inyigisho bigishwaga, dushobora gusobanukirwa imimerere y’ingengabitekerezo yigishwa koko, bigafasha guhamagarira abakiyirimo kwiyandukanya na yo.” #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
1
16
17
478
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ibikorwa by'Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa kwatangijwe mu minsi 22 ishize bigaragara ko birimo gutanga umusaruro. Yagize ati “Ubundi ibiganiro biba bigomba gutangira saa 10:00 bikageza saa 14:00, ariko wasangaga ahenshi ayo masaha bayarenza, kubera gushaka kumva inyigisho zirimo gutangirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abanyepolitiki bakiri mu mirimo n’abazivuyemo, abahoze mu mitwe ya FDLR n’abandi.” #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
1
41
1
42
904
.@DrDamascene: "Bimwe mu byo Abanyarwanda bishimiye mu biganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, ni inyota yagaragajwe yo kuvuga ukuri nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ibi bigaragaza ko kutavuga ukuri kw'amateka yacu bidusubiza inyuma kandi ibyo Abanyarwanda ntibabishaka."
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, turakira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho adusangiza ku ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi. #RBAAmakuru
2
57
1
56
1,800
.@DrDamascene: "Twebwe abakuru nidutanga umucyo ku mateka yacu, ku muco wacu, urubyiruko nta rujijo bazajyamo. Urubyiruko nirubwirwa icyo dushaka guhisha mu mateka yacu, ruzasobanukirwa. Niyo mpamvu n'abatanga ibiganiro n'ubuhamya bakwiye kumenya ko icyo tugambiriye ari ukuri, kandi ukuri niko kuzatuvura ibikomere twese dufite bishingiye ku mateka."
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, turakira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho adusangiza ku ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi. #RBAAmakuru
77
75
1,443
Impanuro za Nyakubahwa Jeannette Kagame: @FirstLadyRwanda Abanyamuryango ba @UnityClubRw Intwararumuri bakwiye gusiga umurage ufatika ku bakiri bato wo kubaka ubumwe butanyeganyezwa n’u Rwanda ruzira kongera kuzima.
14
23
1,058
Ubwo yatangizaga ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yashimangiye ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari umurage ugomba kubungabungwa.
2
6
644
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiterii y'Ubutegetsi bw'igihugu akaba n'Umuyobozi mukuru wungirije wambere wa @UnityClubRw yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y'amajyaruguru gufatanya bagahindura abakibona mu ndorerwamo y'amoko. ibi yabigarutseho mu biganiro by'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Ntara y'amajyaruguru. #Flashfm #Amakuru
11
30
3,620
Uyu munsi, muri Kivu Intare Arena hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa baturutse mu Turere twa Rubavu, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Madamu @DomitillaM2 wari Umushyitsi Mukuru yagaragaje ko iri huriro ari urubuga rwo gusuzumira hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’inzitizi zigihari, hashingiwe ku mateka yihariye ya buri Karere. @NyabihuDistrict, @NgororeroDistr @RutsiroDistrict.@RubavuDistrict @Unity_MemoryRw @UnityClubRw
1
19
40
1,890
“Inkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.” Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr. Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
3
91
2
94
2,280