ADEPR Church (@adeprrwanda) header
ADEPR Church (@adeprrwanda) profile picture

Pentecostal Church of Rwanda - ADEPR Church. Our vision is transforming the lives of people in a holistic way through preaching the gospel of Jesus Christ.

Rwanda-Gisozi-Dove Hotel
Joined March 2019
Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)Photo by ADEPR Church (@adeprrwanda)
Abashumba b’Itorero ADEPR basoje gahunda y'iminsi 6 y’Itorero ry’Igihugu ryaberaga i Nkumba @BureraDistrict Abatozwaga bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no guhuza ivugabutumwa n’inshingano zo kubaka igihugu. @Unity_MemoryRw
7
17
46
4,481
Muri #Kijabagwe @rulindodistrict Itorero ADEPR riri kuhasoreza ibikorwa by'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Abagera ku 129 barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abayibakoreye basoje igihano, barizihiza imbabazi nyuma yo kwigishwa Isanamitima. youtube.com/live/04XqpK7H-fI…
7
14
1,202
Ubwo mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke hasozwaga urugendo rw'isanamitima ku miryango 78, DM Uwimpuhwe Florentine yasabye itorero #ADEPR gukomeza gufatanya n'Akarere mu rugendo rwo rw'iterambere n'imibereho myiza no kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
1
6
15
1,077
Replying to @adeprrwanda
@adeprrwanda yijeje Akarere ubufatanye mu rugendo rwo kubaka umuryango uzira amacakubiri. "Turabizeza ko Itorero ADEPR twiyemeje gukomeza uru rugendo rw'isanamitima, ...birakiza, bikiza umuryango muri rusange,..bisaba ubufatanye kugira ngo bikorwe.": Rev. Pasiteri NDAYIZEYE Isaïe
4
7
498
Mu kigo cy'ishuri cya GS Ruhango ADEPR @RuhangoDistrict hari kubera ibikorwa byo gusoza Icyumweru cyahariwe Uburezi mu Itorero ADEPR. Muri ibi bikorwa harimo guhemba abana bahize abandi mu kizamini cya Leta 2025-2026 n'ibigo byahize ibindi mu gutsindisha youtube.com/live/ZzNLDb03Udo…
3
11
1,176
Uyu munsi bamwe mu bashumba b'Itorero ADEPR batangiye gahunda y'iminsi 6 y'Itorero ry’Igihugu, ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri @Unity_MemoryRw. Iyi gahunda izarushaho kubafasha mu bikorwa Itorero #ADEPR rikora byo guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye.
6
33
3
67
5,150
Dr. Jean Damascene Bizimana wari Umushyitsi Mukuru yashimiye Itorero ADEPR urugendo ryakoze rwo gufatanya n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya ya jenoside kandi ko rikora n’ibindi bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu birimo Isanamitima, Ubumwe n’Ubudaheranwa...
5
7
533
Abahoze ari Abashumba b'Indembo bakaba bari banagize Inama Nkuru y'Abashumba na bo bashimiwe ko bakoze bakanasoza neza inshingano bari bafite. #FinishingWell
5
6
51
7,437
Amateka meza yo gusoza neza! Ifoto igaragaza NSANZABOZWA Pascasie wari Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Itorero ADEPR wasoje manda ku wa 25 Nzeri 2026, ahererekanya ububasha na URIMUBE Bonaventure Umuyobozi umusimbuye. #FinishingWell
1
5
41
6,386
Itorero ADEPR ryabonye Abayobozi bashya b'Inama Nkuru y'Itorero ADEPR.
8
13
1
72
9,815
Uyu munsi abagize Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR - Conseil Protestant du Rwanda) bayobowe na Archbishop Watowe Dr. Gahima Manasseh, basuye Itorero ADEPR, bateranira #Remera banasura bimwe mu bikorwa byaryo birimo TV, Ikigo gihuza ibigo by'ubucuruzi n'ibindi.
1
4
29
2,353
Uyu munsi Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR yashyikirije impamyabumenyi n'imashini 15 zifite agaciro ka miliyoni zisaga 3,600,000 FRW ku banyeshuri 18 basoje amasomo y'ubudozi bari bamaze amezi 8 bigira ku Itorero rya Rugarama, Paruwase ya Nyarugenge @Nyarugenge @RwandaLocalGov
5
5
26
2,589
Abasoje aya masomo bashimira Itorero ADEPR ubumenyi n'ibikoresho ryabahaye bakavuga ko bigiye kubafasha mu rugendo rw'Iterambere.
62
Muri Gimunaze(gymnase) y'Akarere @GisagaraDistr hari kubera igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n'ihohotera rikorerwa abana cyateguwe n'Itorero ADEPR Paruwase ya Gisagara ku bufatanye na @compassion Bahaye abaturage batishoboye 1,000,000Fr y'ubwisungane mu kwivuza @RwandaSouth
6
6
22
1,651
Mu Murenge wa Gikomero mu Karere @Gasabo_District , hari kubera igikorwa cyo Kwizihiza Imbabazi “Imbabazi Celebration” cy’Itorero ADEPR ku bufatanye na Tearfund, aho Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe imbabazi n'abakoze Jenoside basoje igihe cyabo cyo ku gororwa.
2
1
6
879
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR Rev. Isaïe NDAYIZEYE, Umuyobozi w’Imirimo Rusange w’Akarere @Gasabo_District Jean Marie Vianney Ntaganzwa akaba n’Umushyitsi Mukuru, ndetse na Dr. Emmanuel Murangira Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda @tearfundRWB n’abandi.
1
316
Uyu munsi mu Itorero rya Remera, Umushumba Mukuru yayoboye umuhango wo gusezeranya imiryango 190 yabanaga itarasezeranye. Muri yo, 96 yabanje gusezerana mu rwego rw'amategeko @Gasabo_District Iyi ni gahunda ikorwa n'Itorero ADEPR hagamijwe kubaka umuryango uzira amakimbirane.
6
8
27
2,799
Uyu munsi ibihumbi by'Abanyarwanda n'inshuti za bo bahuriye muri stade Amahoro mu giterane cya Rwanda Shima Imana 2026. Iki giterane cyitabiriwe na Minisitiri w'Intebe akaba n'Umushyitsi Mukuru, kigamije gushimira Imana ibyo yakoreye u Rwanda no kuyiragiza ibiri imbere.
2
278
Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR, akaba n’Umuyobozi wa Rwanda Shima Imana 2026, akurarikiye kuzitabira igiterane cyo gushima Imana kizabera muri Stade Amahoro tariki ya 16 Kanama 2026. #RSI2026 #TujyeGushima #StadeAmahoro
8
2
31
2,078