Aba Influencers banyuze i Nyanza, basobanurirwa Amateka yo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, Umuhango wakozwe n'Umwami Mutara III Rudahigwa. Mgr Jean Bosco NTAGUNGIRA. @DeButare74718 @DiocesGikongoro @kibehosanctuary
39
Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yatangarije Aba Influencers Amateka ya Diyosezi ya Kabgayi.
Banyuze i Kabgayi berekeza mu rugendo Nyobokamana i Kibeho. @KabgayiOf @ICKKabgayi
4
255
Ijambo Antoni Karidinali Kambanda yavugiye ku Kamonyi ahazwi nko "ku masuka ya Papa", arigeza ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho . Hari mu rwego rwo kubasobanurira ibijyanye n'uruzinduko rwa Mutagatfu Yohani Paulo II mu Rwanda.@KabgayiOf
8
310
Ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga n'Abanyamakuru bakoreye urugendo Nyobokamana I Kibeho. Bari kumwe na Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi gatolika mu Rwanda. Basuye kandi ahantu hatandukanye habitse amateka ya Kiliziya gatolika harimo; ku Kamonyi
1
142
ku masuka ya Papa, Bazilika nto ya Kabgayi, mu Ruhango kwa Yezu nyirimpuhwe, I Nyanza kwa Kristu Umwami, ndetse n'i Save ahashinzwe Misiyoni ya mbere mu Rwanda . @Kamonyi @KabgayiOf @NyanzaDistrict @sjm_ruhango @RuhangoDistrict
1
64
i Mbarara mu Gihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, abakistu bagaragaje kwishimira imyaka 30 ya Radio Maria Uganda, bakora umutambagiro ku ntera irenga ibirometero 10 mu Mujyi wa Mbarara.
1
1
181
Iki gikorwa cyaherekejwe no gutambagiza muri uyu mugi ishusho ya Bikira Mariya no kuvuga Isengesho rya Rozari. Cyasojwe n'igitambo cy'ukaristiya cyatuwe na Arikiyepiskopi Lambert Bainomugisha, Umwepiskopi wa Mbarara afatanyije n'Abasaseridoti batandukanye baje kwifatanya
1
39
n'inshuti za Radio Maria Uganda kwizihiza ibirori by'imyaka 30 Radio Maria itangiye muri Uganda. @radiomariaug @radiomariambra
24
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/11/2026, Arikyepiskopi wa Mbarara muri Uganda Mgr Lambert Bainomugisha yishimye kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye baje muri Uganda kwifatanya n'abakristu b'iki gihugu, kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 ya Radio Maria Uganda.
1
1
250
Abo bashyitsi ni abari bahagarariye Radio Maria Rwanda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y'epfo, Ubudage, n' Umuryango uhuza Radio Maria ku isi(WFRM). @radiomariaug @radiomariambra
22
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 ugushyingo 2026, mu gihugu cya Uganda batangiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 Radio Maria Uganda itangiye kwamamaza Inkuru Nziza muri iki gihugu. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru biri kubera i Mbarara, aho Radio Maria Uganda
1
1
165
yatangiriye. Radio Maria Rwanda muri ibi birori yahagarariwe n'Umuyobozi w'umuryango Radio Maria Rwanda Madame Georgette Nyirarebe hamwe n'umuhuzabikorwa Felicien Nkurunziza. @radiomariambra @radiomariaug
45
Abakoresha Imbugankoranyambaga basuye Kamonyi/Ku masuka ya Papa. Aha niho Papa Yohani Paulo wa II yahereye Umugisha abahinzi. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk'ikimenyetso cy'ubukungu buvuye mu maboko y'uwakoze. @KabgayiOf @ArchKigali @KambandaAntoine @Kamonyi @rusinepatrick
Antoni Karidinali Kambanda yahaye Umugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga bakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho. Ni umugisha watangiwe kuri Paruwasi Sainte Famille i Kigali, mbere y'uko urugendo Nyobokamana rutangira. @KambandaAntoine @ArchKigali @DiocesGikongoro
8
334
Abakoresha imbuga nkoranyambaga, Abanyamakuru , Abihayimana n'abapadiri, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, bakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho. Muri uru ugendo rutagatifu, bari kumwe na Antoine Karidinali KAMBANDA Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi
gatolika mu Rwanda. Abitabiriye uru rugendo Nyobokamana, babanje guhabwa Umugisha na Antoni Karidinali Kambanda kuri Paruwasi Sainte Famille i Kigali. Muri uru rugendo rutagatifu, Biteganyijwe ko hasurwa ahantu hatandukanye hafite amateka muri Kiliziya gatolika, Nko ku Kamonyi
1
50
ahazwi nko ku masuka ya Papa, i Kabgayi , mu Ruhango kwa Yezu nyirimpuhwe, i Nyanza kwa Kristu Umwami, i Save ahashinzwe Misiyoni ya Mbere mu Rwanda ndetse n'i Kibeho ku butaka Butagatifu. @ArchKigali @KambandaAntoine @kibehosanctuary @DiocesGikongoro @rusinepatrick
1
37
ISEMINARI NTO YA NDERA : MU RWOGERO RW'INGEMWE
youtube.com/watch?v=tpdd7Vzw…
@ArchKigali @NderaHospital @KambandaAntoine @pacis_tv @Kinyamateka_KM
3
279


















