
This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]
KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
- Tweets6.1K
- Following291
- Followers33.1K
- Likes3.6K
🎥Ibiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda byakozwe muri uku kwezi kwa Cumi biri mu rwego rw’umuco Abanyarwanda dusanganwe wo kujya inama no ku isuzuma.
Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga, Abanyarwanda twahisemo kwimakaza umuco wo kuganira ku buzima bw’Igihugu ku ngingo zose, kandi ibyiciro byose by’Abanyarwanda bibigizemo uruhare.
🎥Umva uko Minisitiri @DrDamascene abisobanura.⤵️
youtube.com/watch?v=0CS6eCxX…
"U Rwanda rwazize kubura politiki ireba abanyagihugu bose kandi kimwe. Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bareberaga mu cyerekezo kigufi cyane cyavugaga ko Igihugu ari icya bamwe, ko abandi atari icyabo, kandi mu by'ukuri Abanyarwanda bose bagihuriyeho. Ubu dufite amahirwe ntagereranywa yo kugira ubuyobozi bureba buri Munyarwanda.
Rubyiruko, mubyumve ko dufite amahirwe atagira ingano yo kugira Umukuru w’Igihugu utubwira ngo twubake u Rwanda rw’Abanyarwanda; abakiri mu irondamoko rya Kayibanda na PARMEHUTU ntibaduheho."
Ubutumwa busoza bwa Minisitiri @DrDamascene mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Ubutumwa naha urubyiruko bagenzi banjye ni ukuzirikana ko u Rwanda rw’ejo ari umusaruro w'ibyo dukora uyu munsi. Kugira ngo ejo urubyaro rwacu rutazaba mu macakubiri dukwiye kuyarwanya uyu munsi. - Rwaka Placide.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
.@DrDamascene: Mu biganiro, urubyiruko bagaragaje ko bishimira kuba bari mu Gihugu cyiza, kiyobowe neza, kibatekereza kandi kikabaha n’icyizere. Ariko bakagira ingorane zo kuba imbuga nkoranyambaga zifunguriye abantu bose harimo n’abasenya, bakwiza ibinyoma banasebya ubuyobozi bw'Igihugu, bityo bagakenera amakuru nyayo y'ukuri bifashisha basubiza abo bantu banagaragaza isura nziza y’Igihugu.
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
"Ibikomere by'amateka bikizwa n'uko ababaye muri ayo mateka bayaganiraho, kuko iyo baganiriye bomorana ibikomere." Minisitiri @DrDamascene.
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
.@DrDamascene: Ibiganiro byo mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa byaje abantu babikeneye, bigaragarira mu buryo babikurikiye. Abantu bageraga aho bibera hakiri kare kubera inyota babaga bafite, kandi bikarangira ubona batarambiwe. Amasaha yateganyijwe yagendaga yiyongera kuko ababitangaga babitanze neza, ndetse harimo n’ubuhamya bufasha kurwanya ivangura, butangwa n’ababaye mu mateka ya politiki mbi Igihugu cyacu cyanyuzemo.
Usibye abari mu Rwanda, ibi biganiro byanishimiwe n’abari mu mahanga; hari abanyoherereza ubutumwa bambwira ngo “niba hari ibyo mutarashyira kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga na byo mubishyireho, mubiduhe kugira ngo natwe tubyigireho."
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Tubararikiye gukurikira ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cy'uyu munsi kigaruka ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, byabaye muri uku kwezi kwa 10 kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Minisitiri @DrDamascene, Intwararumuri @Dr_Uwamariya n'urubyiruko Rwaka Placide baraba ari abatumirwa muri iki kiganiro gica kuri Isango TV n'ibindi bitangazamakuru bisaga 10 byahuje imirongo.
Ni mu kanya kuva kuva 14:00-15:30, NTIMUCIKWE.
🎥Urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwavuye hehe?
👉Rwarigishijwe.
👉Mbere y’umwaduko w’abakoloni, u Rwanda rwari ruyobowe neza n’Umwami, wari Umwami w’Abanyarwanda bose.
👉Abazungu baje basanze badashobora kugera ku nyungu zabo badatanyije Abanyarwanda
👉Icya mbere bakoze ni ugukuraho ubuyobozi gakondo bw’u Rwanda bwubakaga Ubumwe bw’Abanyarwanda bahereye ku Mwami Musinga, bamuhora ko arengera umuco nyarwanda.
👉Bakurikijeho gushinga amashyaka yubakiye ku irondabwoko, ryakomeje kuvomererwa kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.
🎥Umva uko Minisitiri @DrDamascene abisobanura⤵️
youtube.com/watch?v=b-yUuh09…
Ni iki twiteze ku nzu y'amateka yuzuye Ntarama?
Inzu y’amateka igaragaza inyandiko, amajwi n’amashusho iri mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama. Iyi nzu iduha ishusho yuzuye ku mateka arambuye y’itotezwa n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu zahoze ari Komini Kanzenze, Gashora, na Ngenda, ubu ni Akarere ka Bugesera.
Iyi nzu yatunganyijwe ku bufatanye hagati ya MINUBUMWE, @Imbuto, na @LiquidInTech.
Abanyarwanda, abanyamahanga, cyane cyane urubyiruko bakomeje gusura iyi nzu y’amateka.
Ubu bufatanye bushimangirwa buri mwaka (kuva 2023 kugeza 2028) mu gikorwa gitegurwa na Liquid Intelligent Technologies cyo gutanga sheki igahabwa MINUBUMWE na Imbuto Foundation kugirango bakomeze:
👉Ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo
👉Gutegura no guhuriza urubyiruko mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano kigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu, no gukomera ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
@LiquidHomeRW
This morning, Minister @DrDamascene received a symbolic cheque of FRW 130,797,092 from @LiquidInTechRW during a handover ceremony attended by representatives from @MINUBUMWE, @Imbuto, and Liquid Intelligent Technologies.
The contribution will support MINUBUMWE’s mission to preserve the memory of the Genocide against the Tutsi, facilitate intergenerational dialogue, and establish educational galleries across genocide memorials.
One of the key achievements of this partnership is the completion and launch of the educational gallery at the Ntarama Genocide Memorial. The gallery documents the preparation, execution, brutality, and resistance associated with the Genocide against the Tutsi in and around Bugesera.
Another example is the ongoing development of an educational gallery at the Nyange Genocide Memorial in Ngororero District. The memorial commemorates a particularly tragic chapter of the Genocide against the Tutsi, in which Father Athanase Seromba, a Catholic priest, ordered the destruction of a church where more than 2,000 Tutsi had sought refuge, burying them alive.
The Minister thanked @LiquidInTechRW & @Imbuto, emphasizing that this milestone will help teach history, combat denial on social media, preserve testimonies, and empower youth to ensure "Never again".
@LiquidHomeRW
Dukurikire ubuhamya bwa Makuza Bernard i @Nyamagabe mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa youtube.com/watch?v=0AuzdMhX…
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Minisitiri @DrDamascene yashimye Uturere twa @Nyamagabe na @NyaruguruDistr ku ntambwe twateye mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, aho turi ku mwanya wa 9 (Nyamagabe) n'uwa 10 (Nyaruguru) mu Gipimo cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwerekana urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwatangajwe muri 2025, bwakozwe na MINUBUMWE.
Yagaragaje ko imyanya utu Turere turiho ari myiza ariko ko intambwe yatewe idahagije, asaba ko ibi biganiro biba umwanya wo gushakira umuti inzitizi zigihari, ati, "Tuganire mu kuri kugira ngo tuvure Nyamagabe yacu, tuvure Nyaruguru yacu, tuvure u Rwanda rwacu, twiyubakire Igihugu cyunze Ubumwe kizira ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside."
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
“Inkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.”
Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
.@DrDamascene: Tugomba guhora dusuzuma ahabi u Rwanda rwakuwe na FPR-INKOTANYI rukaba u Rwanda rwa Twese aho kuba u Rwanda rwa Gahutu nk'uko PARMEHUTU, APROSOMA, MRND, CDR na Hutu pawa yose yabyamamazaga."
Tugomba kumenya ibyashenye u Rwanda, tugahora tubyirinda kugira ngo hatazagira utinyuka kurota kurusenya hari abareba n’ababarebera. Tugomba guhora turutetesha, rugahora rurese. Murakabaho.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @DrDamascene yibukije umugani wa Kinyarwanda ugira uti, “Umugabo arigira yakwibura agapfa,” agaragaza ko ibisubizo u Rwanda rugomba gushaka bishingiye ku mateka yarwo bigomba kuba ibisubizo mwihariko bihuye n’Ubudasa bw’ibibazo Abanyarwanda bahuye na byo, byo kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine muri Afurika cyabayemo jenoside.
Ashingiye ku manza zaciwe n’Inkiko Gacaca, yagaragaje ko Uturere twa Nyanza, Huye na Gisagara twahuriye muri ibi biganiro, twihariye imyanya itatu ya mbere mu Gihugu mu kugira umubare munini w’abakatiwe n’Inkiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza ko nubwo Akarere ka Nyanza kari ku mwanya mwiza wa kane mu Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko Gisagara iri kure ku mwanya wa 26 mu gihe Huye iri kure kurushaho ku mwanya wa 28. Inyuma yayo hari Nyarugenge na Rusizi.
Ati, “Mwumve ko ubucurabwenge bwa Jenoside hamwe mu ho bwakorewe, hano i Huye, ibisigisi by’iyo ngengabitekerezo ya jenoside ntibiraranduka. Na Gisagara naho ni mu ivuko ry’urwango rwa APROSOMA. Kuba iri ku mwanya wa 26 bivuze ko hakenewe kongeramo ingufu ngo ibyo bisigisigi birandurwe.”
“Ni byiza rero ko tubwizanya ukuri, n’utanga igitekerezo ntace ku ruhande, atubwire ukuri k’ubugome bwaranze aya mateka n’ababigizemo uruhare. Igihugu cyacu cyubakiye ku kuri kw’amateka, tutakubakiyeho ibi bibazo byakongera bigasubira.”
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa @HuyeDistrict, @NyanzaDistrict na @GisagaraDistr.
Ibiganiro mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihabwa umwanya wihariye mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hibandwa ku mwihariko w’aho ibiganiro bibera.
Ibi biganiro bigamije:
👉Gukomeza kuganira ku mateka y’Igihugu
👉 Kurebera hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe: ibyo kwishimira n’inzitizi zikigarara; no
👉Kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri @DrDamascene ni we mushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."




























