
This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]
KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
- Tweets6.1K
- Following291
- Followers33.1K
- Likes3.6K
🎥Ibiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda byakozwe muri uku kwezi kwa Cumi biri mu rwego rw’umuco Abanyarwanda dusanganwe wo kujya inama no ku isuzuma.
Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga, Abanyarwanda twahisemo kwimakaza umuco wo kuganira ku buzima bw’Igihugu ku ngingo zose, kandi ibyiciro byose by’Abanyarwanda bibigizemo uruhare.
🎥Umva uko Minisitiri @DrDamascene abisobanura.⤵️
youtube.com/watch?v=0CS6eCxX…
"U Rwanda rwazize kubura politiki ireba abanyagihugu bose kandi kimwe. Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bareberaga mu cyerekezo kigufi cyane cyavugaga ko Igihugu ari icya bamwe, ko abandi atari icyabo, kandi mu by'ukuri Abanyarwanda bose bagihuriyeho. Ubu dufite amahirwe ntagereranywa yo kugira ubuyobozi bureba buri Munyarwanda.
Rubyiruko, mubyumve ko dufite amahirwe atagira ingano yo kugira Umukuru w’Igihugu utubwira ngo twubake u Rwanda rw’Abanyarwanda; abakiri mu irondamoko rya Kayibanda na PARMEHUTU ntibaduheho."
Ubutumwa busoza bwa Minisitiri @DrDamascene mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Ubutumwa naha urubyiruko bagenzi banjye ni ukuzirikana ko u Rwanda rw’ejo ari umusaruro w'ibyo dukora uyu munsi. Kugira ngo ejo urubyaro rwacu rutazaba mu macakubiri dukwiye kuyarwanya uyu munsi. - Rwaka Placide.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Hon. @Dr_Uwamariya uhagarariye @UnityClubRw mu kiganiro yavuze ko mu myaka 30 iri mbere hari icyizere cy’uko ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bizaba bigeze ahashimishije kurushaho, ku buryo 4,7% kakibura ngo bibe 100% kazavamo.
Yavuze ko umunyarwanda wifuzwa icyo gihe ari uzi amateka ye, umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi byose kuko ari ho hava n’urukundo rw’igihugu.
Avuga kandi ko muri uru rugendo, umusanzu wa buri wese ukenewe.
@Unity_MemoryRw
@UnityClubRw
Ntucikwe n’iki kiganiro kigaruka ku "Umusaruro w'ibiganiro byo mu mahuriro
y'Ubumwe n'Ubudaheranwa" byabaye muri uku kwezi k’Ukwakira.
@Unity_MemoryRw
@UnityClubRw
Nawe wagikurikira hano:
youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
.@DrDamascene: Mu biganiro, urubyiruko bagaragaje ko bishimira kuba bari mu Gihugu cyiza, kiyobowe neza, kibatekereza kandi kikabaha n’icyizere. Ariko bakagira ingorane zo kuba imbuga nkoranyambaga zifunguriye abantu bose harimo n’abasenya, bakwiza ibinyoma banasebya ubuyobozi bw'Igihugu, bityo bagakenera amakuru nyayo y'ukuri bifashisha basubiza abo bantu banagaragaza isura nziza y’Igihugu.
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Buriya muri @UnityClubRw ikintu cya mbere tugira ukuri kwinshi kuko Ari ko kubaka”✊🏾
@Dr_Uwamariya Intwararumuri
Aha yagarukaga ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y' #UbumweNUbudaheranwa
Ikiganiro cyose 👇🏾
youtube.com/live/nxtRYCR8S…
"Ibikomere by'amateka bikizwa n'uko ababaye muri ayo mateka bayaganiraho, kuko iyo baganiriye bomorana ibikomere." Minisitiri @DrDamascene.
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
.@DrDamascene: Ibiganiro byo mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa byaje abantu babikeneye, bigaragarira mu buryo babikurikiye. Abantu bageraga aho bibera hakiri kare kubera inyota babaga bafite, kandi bikarangira ubona batarambiwe. Amasaha yateganyijwe yagendaga yiyongera kuko ababitangaga babitanze neza, ndetse harimo n’ubuhamya bufasha kurwanya ivangura, butangwa n’ababaye mu mateka ya politiki mbi Igihugu cyacu cyanyuzemo.
Usibye abari mu Rwanda, ibi biganiro byanishimiwe n’abari mu mahanga; hari abanyoherereza ubutumwa bambwira ngo “niba hari ibyo mutarashyira kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga na byo mubishyireho, mubiduhe kugira ngo natwe tubyigireho."
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
📸Ikiganiro ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatangiye!
Tugikurikire tunyuze hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Tubararikiye gukurikira ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cy'uyu munsi kigaruka ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, byabaye muri uku kwezi kwa 10 kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Minisitiri @DrDamascene, Intwararumuri @Dr_Uwamariya n'urubyiruko Rwaka Placide baraba ari abatumirwa muri iki kiganiro gica kuri Isango TV n'ibindi bitangazamakuru bisaga 10 byahuje imirongo.
Ni mu kanya kuva kuva 14:00-15:30, NTIMUCIKWE.
Tubararikiye gukurikira ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cy'uyu munsi kigaruka ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, byabaye muri uku kwezi kwa 10 kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Minisitiri @DrDamascene, Intwararumuri @Dr_Uwamariya n'urubyiruko Rwaka Placide baraba ari abatumirwa muri iki kiganiro gica kuri Isango TV n'ibindi bitangazamakuru bisaga 10 byahuje imirongo.
Ni mu kanya kuva kuva 14:00-15:30, NTIMUCIKWE.
🎥Urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwavuye hehe?
👉Rwarigishijwe.
👉Mbere y’umwaduko w’abakoloni, u Rwanda rwari ruyobowe neza n’Umwami, wari Umwami w’Abanyarwanda bose.
👉Abazungu baje basanze badashobora kugera ku nyungu zabo badatanyije Abanyarwanda
👉Icya mbere bakoze ni ugukuraho ubuyobozi gakondo bw’u Rwanda bwubakaga Ubumwe bw’Abanyarwanda bahereye ku Mwami Musinga, bamuhora ko arengera umuco nyarwanda.
👉Bakurikijeho gushinga amashyaka yubakiye ku irondabwoko, ryakomeje kuvomererwa kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.
🎥Umva uko Minisitiri @DrDamascene abisobanura⤵️
youtube.com/watch?v=b-yUuh09…
A compelling and well-researched analysis by Minister @DrDamascene.
Analysis written based on Prof. Filip Reyntjens’ own writings and statements for the sake of clarity, honesty and scientific objectivity.
Minister Bizimana writes:
"Even though Reyntjens appears confident, he does not stand by his choices when questioned about his bias against academic requirements. He resorts to slander and intimidation by insulting those who point out his mistakes, calling them 'RPF fanatics', 'idiots', 'stupid', 'poor', 'ridiculous', 'trolls', etc.
(...) he plays the victim by arguing that people are attacking him personally rather than his arguments.
However, it is impossible to understand an author's ideas without knowing his personality and motivations, and without examining his intellectual capacity.
In this case, the fundamental question concerns the credibility of Reyntjens' expertise on Rwanda, a country he describes himself as an 'expert', an 'opportunist' and a 'political activist', even though, as indicated above, he has not set foot there for more than thirty years.
He publishes on the basis of unreliable information gathered mostly on social media, which comes from perpetrators of genocide against the Tutsi, whom he has associated with in the past, their sympathizers, or 'opponents' who have left Rwanda, often for reasons related to crimes they committed there."
newtimes.co.rw/article/39888… (Part 1 of the entire article that was first published in Dialogue Review, Special Edition No 211, "Peace in the Great Lakes Region: An Analytical Essay.")
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Birashimishije kandi nta kabuza bizatanga umusaruro kurushaho, kumva ko ibiganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, bizegerezwa abaturage kurushaho.
“Nyuma y'ibi biganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, ibiganiro byihariye bizakomereza mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose.
Ibiganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" nabyo birakomeza muri izo nzego, tuganire ku Bunyarwanda kuko ni ryo shingiro rya byose.
Ibiganiro bizibanda ku buzima bwacu bwa buri munsi, kuko iyo tutabiganiriyeho dusubira inyuma.” ~Hon. @DrDamascene
@Unity_MemoryRw
@UnityClubRw
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, @rbarwanda yakiriye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho yasangije Abanyarwanda ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bizakomeza mu nzego zitandukanye mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose, hibandwa ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarukaga ku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ndi mu njyana imwe nawe @mugorewa1. Ibiganiro ku mateka y’u Rwanda binyuze mu kuri kwayaranze niyo nzira yonyine yo gukira ibikomere byatewe nayo buri wese afite. Dore zimwe mu mpamvu:
1) Muri uku kwezi kw’Ukwakira, ahabereye ibiganiro hose : Kigali, Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamagabe, Huye na Ruhango ababyitabiriye bahurije ku kamaro ko kuvuga ukuri no kubwizanya ukuri ku mateka yacu. Abibwira rero ko kuba ba Ndenzaho cyangwa Renzaho na Ceceka aribyo bizabakiza, bigakiza n’u Rwanda cyangwa se bakibasira aberekana ukuri, ni abashaka gukomeza koreka u Rwanda mu rwobo rwakuwemo na FPR-Inkotanyi, rukaba rugeze aheza hifuzwa n’umunyarwanda wese muzima.
2) Kuba ubushakashatsi bwerekana ko ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% bisobanuye ko tugiheranywe na 4,7%. Aha niho hakiri ibikomere, agahinda, akababaro, umujinya, urwango, ipfunwe, urwikekwe, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bikiboshye bamwe mu banyarwanda, bikabaheza mu igwingira ryatewe na politiki y’irondabwoko yakozwe na PARMEHUTU na MRND mu Rwanda kuva 1959 igasozwa na Jenoside rurangiza yakorewe Abatutsi mu 1994.
3) Ibiduherana si ibanga ni ibitekerezo biri mu mitima yacu bitarajya ahabona. Ni ibyo twita ibyo ku ishyiga. Inzira yo kubikira ni ukubishyira ahabona. Uwakoze ibidakorwa akabisabira imbabazi. Uzisabwe akagira ubutwari bwo kuzitanga. Usabye imbabazi n’uzitanze, bombi baba babaye Abadaheranwa. Uwemeye ukuri kw’amateka agatera intambwe yitandukanya n’ibibi byakozwe n’abe, niyo baba ari ababyeyi be, abavandimwe be, nawe aba abaye Umudaheranwa. Icyaha ni gatozi, iryo ni ihame ndakuka. Ariko icyaha cyakozwe n’abawe kiba gikwiye kugutera imbaraga zo kubabazwa nacyo no kwitandukanya nacyo.
4) Ibi biganiro byatweretse ko niduhagurukira rimwe twese twemye nk’abasangirangendo, duhuje ingufu n’umurava, tukanga Ceceka na Renzaho, tukaba Mucyo na Rwamucyo, 4,7% bisigaye mu bumwe n’ubudaheranwa tutarageraho tuzabinesha.
Nguko uko u Rwanda ruzakira ibikomere. Ubibona ukundi NTAMPEHO.
Tugire twese umunsi mwiza w’amahoro n’amahirwe. Imana y’u Rwanda ikomeze iturinde, irurinde, ruhore rwemye.
Replying to @Unity_MemoryRw @DrDamascene
Nibyo Hon @DrDamascene,iyi gahunda yatangiye mumahuriro yubumwe nubudaheranwa nikomereze aho cyane,ahubwo yiyongereho ko habaho izindi zisa nayo zituma abanyarwanda dukomeza kugira ibiganiro bivuga ukuri,bisasa inzobe,bitarindiriye rimwe mumwaka kuko nikera kandi ukuri nikwinshi.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye urubyiruko ruteraniye muri BK Arena ko ubusinzi n'ibiyobyabwenge bivangira ubwonko, ku buryo kimwe cya kabiri cy'abanywa inzoga batajya babasha kugera ku nzozi zabo.
#IGIHENews #MeetThePresident
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
President #Kagame meets more than 10,000 young people at BK Arena on Wednesday, October 21, during the #MeetThePresident engagement.
The gathering brings together youth from across Rwanda, including officials, social media influencers, musicians, actors and comedians.
The engagement provides a platform for young people to discuss their aspirations, challenges and contributions to national development.
Read more: newtimes.co.rw/article/39854…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudaheranwa n’ibibangiza.
Ati “Hari abatwarwa n’amarangamutima n’ibyoroshye ku Isi bakazimira ariko aho uzakangukira, jya umenya ngo haracyari igihe cyo kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ibikorwa by'Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa kwatangijwe mu minsi 22 ishize bigaragara ko birimo gutanga umusaruro.
Yagize ati “Ubundi ibiganiro biba bigomba gutangira saa 10:00 bikageza saa 14:00, ariko wasangaga ahenshi ayo masaha bayarenza, kubera gushaka kumva inyigisho zirimo gutangirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abanyepolitiki bakiri mu mirimo n’abazivuyemo, abahoze mu mitwe ya FDLR n’abandi.” #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
📸AMAFOTO📸
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda kiri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda, twakiriye Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.
Yagarutse ku ishusho y’ibikorwa by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Gihugu ndetse n’umusaruro bigenda bitanga. #RBAAmakuru
📸: @bahizi_imela


































